Ubukungu

Gicumbi-Manyagiro: Barashinja ubuyobozi kubarandurira imyaka nkana .

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bafite imirima mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi babangamiwe n’amafaranga y’amande bacibwa n’ubuyobozi bw’umurenge hiyongereyeho no kubarandurira imyaka bazira ko bahinze igihingwa kitateganyijwe nyamara batabimenyeshejwe mbere y’igihe.

Aba baturage bavuga ko uciwe amande acibwa 20,000Frws nayo atagira gitansi. Bakabiheraho basaba ubuyobozi kujya babamenyesha hakiri kare igihingwa bazahinga ahantu hateganyijwe mbere muri uyu murenge cyangwa hagashyirwa ibyapa bibigaragaza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyagiro Kamuhire Dieu Donne ntiyemeranya n’ibyo aba baturage bavuga gusa akagaragaza ko abaturage bavuga ibi ari abagifite imyumvire iri hasi.
Umurenge wa Manyagiro ukunze guhingwamo ibihingwa bitandukanye birimo ibigori,ibishyimbo, ibirayi,ingano,n’ibindi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano