Ubukungu

Gicumbi-Manyagiro: Barashima ubuvugizi bakorewe bagahabwa amazi meza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi barashima ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru bagahabwa amazi meza bakaba batagikora urugendo rurerure bajya kuvoma ay’ibishanga.

Ni nyuma y’igihe kirekire batakambira ubuyobozi bikagera n’aho bitabaza itangazamzakuru.

Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye humvikana bamwe mu batuye umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi bataka ibura ry’amazi aho bamwe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2018 bavugaga ko hashize amezi arenga atanu hatashywe imiyoboro y’amazi ariko itabamo n’igitomyanga cyayo.

Ni ibintu benshi muri aba baturage bashinjaga ubuyobozi bw’aka karere guha amasoko ba rwiyemezamirimo badashoboye bigatuma bakoresha ibikoresho bidafite ubuziranenge mu kubaka imiyoboro y’amazi.

Nyuma y’amezi abiri arengaho gato aba baturage bitabaje itangazamakuru,ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bugatangaza ko biterwa ahanini n’imiyoboro y’amazi iba yangiritse ariko bukavuga ko bugiye kubikemura mu buryo burambye;kuri ubu aba baturage baravuga ko amazi yabonetse mu mavomo rusange bubakiwe ku buryo batakiyabura.

Nubwo aba baturage babonye amazi meza, barasaba ubuyobozi ko bitakabaye ngombwa ko bayahabwa ari uko bitabaje itangazamakuru ndetse ko yahoraho kugira ngo babungabunge isuku ndetse n’ibikorwa by’iterambere bikenera amazi bikomeze gukorwa.

Mu gihe hari abashima ko babonye amazi meza banafite icyizere ko atazongera kubura, hari abasa n’abatakaje icyizere bakurikije uburyo hatashwe amavomo arenga atanu muri uyu murenge amazi akaza umunsi umwe gusa ubundi bakamara igihe kirekire amavomo yarumye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!