Umutekano

Gicumbi: Kubera gutinya abarembetsi ntibagitanga amakuru kuri Kanyanga

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ni gake hashobora gushira ukwezi mu mirenge y’akarere ka Gicumbi ihana imbibi n’igihugu cya Uganda irimo Kaniga, Cyumba na Rubaya hadafatiwemo ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga biba bivuye mu gihugu cya Uganda bizanwe n’abazwi ku izina ry’abarembetsi bayicuruza bakanayitwara.

Urugero nko mu murenge wa Kaniga ufatwa nka rimwe mu marembo ya Kanyanga n’inzira yaguye yayo,buri kwezi hafatwa amalitilo ya Kanyanga arenga 2000 aho hari abaturage banavuga ko ifatwa aba ari nke ugeranyije n’iba yinjijwe ivanwe Uganda.

Ni ibintu inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zirimo Polisi zivuga ko biterwa ahanini no kuba hari abaturage badatanga amakuru ngo hamenyekane aho ibiyobyabwenge nk’ibi biri ndetse n’ababicuruza ngo batabwe muri yombi.

Nyamara bamwe mu baturage bo bagaragaza impungenge ko iyo batanze amakuru kuri kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bikamenyekana bagirirwa nabi bamwe bakicirwa amatungo, bakarandurirwa imyaka hakabaho n’abasakamburirwa inzu abandi bakaba banahasiga ubuzima bikarangirira aho.

Nubwo bisa n’ibigoye kubona umurembetsi hari bamwe mu baturage baganiriye na TV na Radio One baterura neza ko bacuruza kanyanga gusa bakagaragaza ko mu gihe hagize ubatangaho amakuru ko bayicuruza byanze bikunze byagira ingaruka mbi ku wabivuze.

Olivier Munyurangabo umujyanama wa Komite Nyobozi y’akarere ka Gicumbi ntagaragaza ingamba zifatika akarere gafite zo kugirira ibanga uwatanze amakuru kuri kanyanga gusa akavuga ko ugaragaye yahohoteye uwatanze amakuru abihanirwa.

Hakurikijwe uburyo ibiyobyabwenge birimo kanyanga biba bihenze dore ko nka kanyanga ijerekeni yayo imwe iba ifite agaciro karenga 50,000 frws; kandi bikaba bicuruzwa cyane cyane na bamwe baba bafite amafaranga menshi banakomeye bashobora no gutanga ruswa mu buryo bworoshye; birasaba ubufatanye bukomeye bw’inzego zose kugira ngo bicike burundu.

Bimwe mu biyobyabwenge binyobwa bikunze kugaragara muri aka karere ka Gicumbi harimo Kanyanga,icyitwa Agandi,Chief Waragi, Cheers, Mazembe,Zebra Waragi,Primos Vodka, Choice Waragi n’ibindi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!