Ubukungu

Gicumbi: Ku karere hatangiye kugaragara umwanda kubera kwambura abahakora isuku

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bakora isuku ku biro by’akarere ka Gicumbi no mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Gicumbi baravuga ko rwiyemezamirimo wabakoreshaga yabataye atabishyuye akabasigira akarere none ngo bambuwe frws arenga ibihumbi 400 y’amezi hafi atatu.

Aba bakozi bavuga ko guhera tariki ya 19 Werurwe 2018 ari bwo batangiye gukorera Company yitwa DMS LTD yari yaratsindiye isoko ryo gukora isuku ku cyicaro cy’akarere ka Gicumbi no mu bindi bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Gicumbi nyuma y’amezi abiri ikaza guhagarara bitewe n’uko rwiyemezamirimo yari yakoresheje impapuro mpimbano bigatuma haseswa amasezerano yari yagiranye n’akarere.

Ni ibintu byatumye rwiyemezamirimo wakoreshaka aba bakozi Dusabane Augustin ata rwihishwa aba bakozi barenga 20 atabishyuye bituma basigara mu maboko y’ubuyobozi bw’aka karere.

Mu kiganiro bagiranye na TV na Radio One,aba bakozi bifuza ko ikibazo cyabo cyakurikiranwa kuko byatangiye gukurura umwanda ku biro ry’akarere ka Gicumbi uhereye mu bwiherero bwaho.

Kamili Athanase uyobora by’agateganyo akarere ka Gicumbi avuga ko rwiyemezamirimo wakoresheje aba bakozi yabuze ,kuri ubu agishakishwa kubera ko yakoresheje impapuro mpimbano gusa akagaragaza ko aba bakozi bazirwariza mu kumushaka ngo abahembe.

Uyu muyobozi icyakora yemeza ko akarere kazishyura aba bakozi gahereye igihe rwiyemezamirimo yagendeye.

Ukurikije ibisubizo ubuyobozi bw’akarere butanga kuri iki kibazo,umuntu yakwibaza ukuntu ubuyobozi bw’akarere ubwabwo bwabuze uyu rwiyemezamirimo ahubwo bukaba buri gusaba aba bakozi kumushaka no kumukurikirana ngo bishyurwe kandi nyamara ari bwo bufite ubushobozi kubarusha;bikagaragaza ko kuzishyurwa amafaranga yabo arenga ibihumbi 400 rwiyemezamirimo ababereyemo bikiri kure.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!