Ubukungu

Gicumbi-Kaniga: Barishimira ubuvugizi bakorewe bagahabwa umuriro w’amashanyarazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye umurenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi barashima ubuvugizi bakorewe bagahabwa umuriro w’amashyanyarazi.

Ni nyuma yo kumara igihe kirenga umwaka bashingiwe amapoto ariho n’insinga z’amashanyarazi bagahabwa na za mubazi (cash power) ariko zitagira umuriro aho hari bamwe babyitaga iby’umurimbo.

Nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka, TV na Radio one byongeye gusura aba baturage maze bisanga bafite umuriro w’amashanyarazi. N’ibyishimo byinshi aba baturage barashima ubuyobozi n’itangazamakuru by’umuhariko TV na Radio One byabakoreye ubuvugizi bakava mu icuraburindi.

Nubwo aba baturage bahawe umuriro w’amashanyarazi ngo hari abagifite imbogamizi zo kuba bagura umuriro bawushyira muri cashpower ntujyemo ndetse n’abatarabona ubushobozi bwo kwikururira umuriro ku mapoto.

Ni ibibazo ndetse n’ibindi bifitanye isano na byo ikigo REG kivuga ko kiri gukurikirana muri gahunda yacyo yo kwegereza abaturage amashanyarazi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!