Ubukungu

Gicumbi-Kageyo: Rwiyemezamirimo yambuye aborozi miliyoni 11Frw.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu borozi n’abacunda bagemura amata ku ikaragiro rya Kageyo mu karere ka Gicumbi baravuga ko uwari rwiyemezamirimo waryo bagemuriraga amata yabambuye akabakaba miliyoni 11 frws.

Aba abaturage barimo aborozi n’abacunda bose hamwe 73 bagemuraga amata ku ikaragiro rya Kageyo mu Karere ka Gicumbi mu kwezi kwa mbere kwa 2018,bavuga ko bambuwe na Rwiyemezamirimo ndetse na Koperative KOIAIKA ifite iryo karagiro rwiyemezamirimo yakuragaho amata.

Ubuyobozi bwa Koperative aba baturage bashyira mu majwi cyane,bugaragaza ko rwiyemezamirimo witwa Nshimiyimana Regis ari we nyirabayazana wo kuba aba baturage badahabwa amafaranga yayo kuko ngo atigeze yubahiriza amasezerano bagiranye.

Mu gihe aba baturage banavuga ko biyambaje ubuyobozi bw’umurenge ariko ntibigire icyo bitanga,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo Irankijije Nduwayo agaragaza ko uyu rwiyemezamirimo ari bihemu dore ko ngo bamusabye kwishyura abaturage inshuro nyinshi akinangira.

Twavuganye na Rwiyemezamirimo Nshimiyimana Regis uvugwaho ubwambuzi mu baturage maze ntiyerura ko hari umwenda afitiye koperative y’aborozi n’abaturage gusa avuga ko mu gihe koperative yamumenyesha umwenda ayirimo yawishyura n’ubwo koperarive ivuga ko itahwemye kubimumenyesha ariko agaterera agati mu ryinyo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!