Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Kageyo: REG yabasezeranyije umuriro aho kuwubaha iwubacisha hejuru

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye akagali ka Horezo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi baravuga ko basezeranyijwe umuriro n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG none ubu wabaciye hejuru bari mu icuraburindi.

Ngo bitewe n’urugendo bakora ndetse n’ikiguzi bibasaba bajya gushaka serivisi zisaba umuriro w’amashanyarazi aba baturage basaba ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG kubatekerezaho nabo bagahabwa umuriro nk’abandi bakava mu bwigunge.

Mu gihe aba baturage bavuga ko ikigo REG cyabasezeranyije umuriro ariko amaso agahera mu kirere,Umuyobozi w’iki kigo ishami rya Gicumbi Fulgence Nkundabakuze yumvikanisha ko batigeze bawubasezeranya, gusa n’ubwo asa nushidikanya ngo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019 aba baturage bashobora kubona umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.

Uretse aba bagaragaza ko amashanyarazi asa nayabaciye hejuru,mu karere ka Gicumbi hari n’abavuga ko hari igihe bashingirwa amapoto bagashirirwaho insinga n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi ku nzu zabo harimo za cashpower ariko umuriro ugatinda kubageraho, bagasaba ubuyobozi muri rusange ko ibyasezeranyijwe abaturage byajya byubahirizwa bitashoboka nabwo bakabimenyeshwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!