Ubukungu

Gicumbi-Kageyo: Noneho babonye amazi meza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturiye umuhanda Base - Gicumbi - Rukomo baravuga ko babonye amazi nyuma y’igihe kirekire bayategereje.

Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’itangazamakuru bari bamaze amezi ane badafite amazi kubera imirimo yo kubaka umuhanda Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare yaciye impombo z’amazi;kuri ubu bamwe mu bawuturiye baravuga ko amazi meza bayabonye batakivoma ay’ibishanga cyangwa ngo bakore urugendo rurerura bajya kuyashaka.

Aba baturage bakaba babonye amazi nyuma y’amezi hafi abiri babwiye TV na Radio One ko imirimo yo kubaka uyu muhanda yatumye amatiyo abagemura amazi acika bagatangira kubura amazi; bakanavuga ko bari bamaze amezi arenga ane bavoma amazi mabi y’ibishanga utabishoboye akagura ijerekani y’amazi amafaranga 200Frws.

Nyuma y’ubuvugizi bwakozwe n’itangazamakuru Kuri ubu aba baturage baravuga ko babonye amazi meza ariko bakanagaragaza ko ataboneka buri gihe.

Mu gihe aba baturage bagaragaza ko babona amazi make ku yo bari biteze Irankijije Nduwayo uyobora umurenge wa Kageyo avuga ko kuba amazi ahari akoreshwa n’abantu benshi bituma aba make gusa ngo hari gushakwa ubushobozi kugira ngo yongerwe.

Nubwo abaturiye uyu muhanda babonye amazi,ngo haracyari ikibazo cy’abafite za mubazi z’amazi zapfuye ndetse n’amazi ava muri uyu muhanda asenyera abaturage akanabatwarira imyaka biturutse ku biraro biri kuwubakwaho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!