Umutekano

Gicumbi-Kageyo: Arashinja ubuyobozi gukingira ikibaba uwamusambanyirije intama

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mukeshimana Seraphine utuye mu kagari ka Gihembe umurenge wa Kageyo akarere ka Gicumbi aravuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu asambanyirijwe intama ariko yagana ubuyobozi ngo arenganurwe bukamwirengagiza.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5 umwaka wa 2018 ni bwo TV na Radio one byabagejejeho inkuru idasanzwe aho muri aka kagari umusore bivugwa ko ari uwo mu nkambi ya Gihembe uzwi ku izina rya Gacengo,yavugwagayo gusambanya intama y’uyu muturage bikaza kurangira atorotse.Ni ibintu bamwe bafashe nk’agahomamunwa.

Kuri ubu umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali ka Gihembe Mwine Ronard yemeza ko uyu mukecuru Mukeshimana Seraphine wasambanyirijwe intama yahawe amafaranga ibihumbi mirongo ine (40,000 Frw) ngo ayahawe n’umuryango w’uvugwaho gukora ayo mahano kugira ngo agure indi nyamara uyu mukecuru akavuga ko nta faranga yigeze ahabwa ahubwo ari ukumukinira ku mubyimba ndetse no gukingira ikibaba uwamusambanyirije intama.

Mu gihe ubuyobozi buvuga ko hagishakishwa uwo musore ngo ashyikirizwe ubutabera, kuri ubu uyu mukecuru we avuga kandi ko amubona buri gihe hafi y’aho atuye yidegembya akabibwira ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.

Kuba hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze baba batazi ibibera mu baturage bagatanga amakuru atari yo,ni bimwe mu bigaragaza ko hari abibera mu biro gusa bakegera abaturage gake gashoboka bikagira ingaruka ku miyoborere ndetse n’imibereho y’abaturage.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano