Umutekano

Gicumbi-Kageyo: Abanyonzi bahagaritswe mu mihanda imwe n’imwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batwara abagenzi ku magare barinubira icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo cyo kubabuza kunyura muri imwe mu mihanda iri muri uyu murenge bitewe n’uko iri ahamanuka cyane.

Aba banyonzi ndetse n’abandi baturage batwara amagare muri rusange mu karere ka Gicumbi bavuga ko hashize ukwezi kurenga ubuyobozi bw’uyu murenge bubabujije kunyura muri imwe mu mihanda irimo aho bita ku ituze ujya Muhondo muri Kageyo kuko ngo hakunda kubera impanuka.

Ni ikibazo aba banyonzi bahuriyeho n’abagenzi bagenda ku magare bityo Bakabiheraho basaba ubuyobozi kuborohereza nibura bakajya bagabanya umuvuduko aho kubasunikisha amagare ahamanuka nyamara ariho bakura amafaranga bahabwa n’abagenzi batwaye.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo buvuga ko impamvu bwafashe iki cyemezo ari ukugira ngo hirindwe impanuka ziterwa n’amagare muri aka gace. Nk’uko bitaganzwa na KIROYI Alexi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kageyo.

Aba banyonzi bavuga kandi ko bakibangamiwe n’amafaranga y’u Rwanda 5000Frws y’amande bacibwa bita ko ari hejuru ku muntu ufashwe anyuze muri uyu muhanda bikiyongeraho no gufunga igare rye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!