Ubukungu

Gicumbi: Inyigo yakozwe nabi yatumye asaga Miliyoni 86 Frw apfa ubusa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu isoko rya Gicumbi hari ibyuma bikonjesha byaguzwe n’akarere bimaze imyaka 11 bidakora kandi byaratanzweho akayabo ka miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda hatabariwemo igihombo cya miliyoni zirenga 26frws byateje iri soko.

Bamwe mu baricururizamo ndetse n’ubuyobozi bw’isoko basaba ko ibi byuma byakurwamo bikabyazwa umusaruro kuko aho biribo babona ntacyo bimaze ahubwo bitwara umwanya w’ubusa.

Benshi mu bacururiza mu isoko rya Gicumbi bemeza ko mu mwaka wa 2007 muri iri soko ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwashyizemo ibyuma bikonjesha(chambres froides) ngo byifashishwe mu kubika ibicuruzwa birimo imboga, imbuto, inyama n’ibindi… none bikaba bimaze imyaka hafi 11 bidakora.
Ibintu babona ko ari igihombo kuri leta.

Ubuyobozi bw’iri soko nabwo bushinja ubuyobozi bw’akarere gukora nabi inyigo y’ibi byuma bugashingira ku kuba aho ibi byuma biri hatagikoreshwa nyamara haratangaga umusaruro w’ibihumbi magana abiri (200,000frws)buri kwezi none kuri ubu imyaka 11 ikaba ishize ayo mafaranga ataboneka.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bushinjwa gupfusha ubusa amafaranga ya leta kuri ibi byuma yose hamwe arenga miliyoni 86frws ( ni ukuvuga asaga miliyoni 60frws yashowe ibi byuma bishyirwa mu isoko, ukongeraho miliyoni zisaga 26frws isoko ryahombye); bwumvikanisha ko ibyo aba bacuruzi n’ubuyobozi bw’isoko bavuga nta shingiro bifite; gusa bukiyemererako ko habayeho amakosa yo kwiga nabi inyigo yabyo. Icyakora bukavuga ko buri gushaka igisubizo kuri iki kibazo.

Ibi byuma 4 bimaze iyi myaka yose bidakora kandi byaratanzweho akayabo ka amafaranga ya leta,bije byiyongera ku isoko rya Rubaya muri Gicumbi na ryo ryubatswe mu mutungo wa Leta hakaba hashize imyaka irenga itatu ritarema kubera inyigo yaryo nayo yizwe nabi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!