Ubukungu

Gicumbi: Imyaka ibiri irashize bategereje indishyi y’ibyangijwe n’imiyoboro y’amashanyarazi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

yanditswe na Constantin TUYISHIMIRE

Bamwe mu baturage 161 bo mu tugali dutandukanye two mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi baravuga ko bamaze hafi imyaka ibiri imitungo yabo yangijwe n’imirimo yo kugeza muri uyu murenge imiyoboro y’amashanyarazi ariko kugeza na n’ubu amaso yaheze mu kirere.
Ngo N’ubwo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi ari igikorwa cy’iterambere, benshi muri aba baturage bashinja ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kubarangarana, bikaba byaratumye bamwe bagwa mu gihombo abandi bakabura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Bakabiheraho basaba guhabwa indishyi.
Mu kiganiro na TV na Radio one Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Ishami rya Gicumbi Fulgence Nkundabakuze asa n’ugaragaza ko abaturage ari bo ba nyirabayazana yo gutinda guhabwa indishyi kuko ngo hari ababura abandi bagasabwa ibyangombwa ntibabibone. Gusa avuga ko mu gihe cya vuba na cyo yirinze gutangaza aba baturage bazahabwa indishyi.
Kimwe n’abandi bo mu yindi mirenge y’akarere ka Gicumbi batarahabwa indishyi z’ibyangijwe n’imiyoboro y’amashanyarazi, aba baturage basaba inzego zose bireba gufatanya kugira ngo mu gihe hari igikorwaremezo nk’iki kigiye kunyuzwa mu mitungo yabo umuturage ajye ahabwa indishyi mbere atarinze gutegereza igihe kirekire kandi yujuje ibisabwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET