Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Impunzi ziri mu nkambi ya Gihembe zihangayikishijwe no kuba mu nzu zishaje.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Constantin Tuyishimire.

Impunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe iherereye mu karere ka Gicumbi ziravuga ko zihangayikishijwe n’inzu zibamo zishaje ku buryo hari abo zigwaho. Bagasaba ko zasanwa.
Inkami ya Gihembe iherereye mu karere ka Gicumbi imaze imyaka 20, icumbikiye impunzi z’abanyekongo zisaga ibihumbi 14. Benshi mu baba muri iyi nkambi bavuga ko inzu babamo zishaje kuko zimaze igihe kirekire zidasanwa uko bikwiye aho ngo hari abo inkuta zigwaho nk’uko NDAYAMBAJE Fabien Rafael Perezida w’inkambi ya Gihembe abivuga.
Usibye kuba muri iyi nkambi hari bamwe bahangayikishijwe n’uko baba mu nzu zishaje ngo hari n’ikibazo cy’abatagerwaho n’ubuvuzi aho ngo hari abarembera muri iyi nkambi bitewe no kubura ubushobozi bwo kwivuriza mu bitaro bikomeye biri mu Rwanda.
Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’Arc de Bonheur ubwo mu ntangiriro z’uku kwezi yasuraga iyi nkambi ya Gihembe yabwiye abanyamakuru ko ku bufatanye n’ ishami ry’muryango w’abibumbi ryita ku mpunzi (HCR) bari gushaka uburyo inzu zishaje zasanwa gusa ntiyemeranyije n’abavuga ko badahabwa ubuvuzi bwisumbuye bafite indwara zikomeye .
Impunzi z’Abanye-Congo zaje mu Rwanda mu mpera z’umwaka wa 1997, aho zabanje gutuzwa mu nkambi ya Mudende, nyuma ziza kwimurirwa muri iyi nkambi ya Gihembe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!