Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Imashini zarapfuye abaturage basezera ku mazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye imirenge ya Shangasha na Cyumba y’akarere ka Gicumbi baravuga ko batakibona amazi meza bitewe n’uko hari imashini ebyiri zapfuye zazamuraga amazi ziyabagezaho aho batuye mu misozi. Bagasaba ko zisanwa cyangwa zigasimbuzwa izikora.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage Cyriaque Harerinama yizeza aba baturage ko mu gihe gito izi mashini ziraba zikora abaturage bakabona amazi.

Imibare y’akarere ka Gicumbi yo mu mwaka wa 2016 igaragaza ko abafite amazi meza ahoraho bari ku kigereranyo cya 47%,mu gihe intego ari ukugera ku % mu mwaka wa 2021; ibintu bisa n’ibigoranye kugeraho ushingiye ku kuba mu karere ka Gicumbi hari imwe mu miyoboro y’amazi yubakwa yakwangirika igatinda gusanwa ahandi hakubakwa amavomo abaturage bagategereza ko ageramo amazi bagaheba.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano