Ubukungu

Gicumbi: Ibiro by’akarere byendaga kwicwa n’umwanda byishyuye abakora isuku.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma yo gusiragira mu buyobozi bw’akerere bishyuza amafaranga bakoreye bikarangira bitabaje itangazamakuru bamwe mu bakozi bakora isuku ku biro by’akarere ka Gicumbi no mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Gicumbi baravuga ko bishyuwe ariko bagahabwa intica ntikize kuko bahawe amafaranga y’ukuwezi kumwe aho kubaha ay’atatu.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka wa 2018 nibwo bamwe mu bakora isuku ku biro by’akarere ka Gicumbi no mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Gicumbi babwiye TV1 na Radio1 ko bagiye kumara hafi amezi atatu rwiyemezamirimo wabakoreshaga ndetse n’akarere batarabahemba; biza kugera n’aho babura ibikoresho bakoresha isuku bituma ku biro by’akarere hatangira kugaragara umwanda cyane cyane mu bwiherero.
Nyuma yo gusiragira mu buyobozi bishyuza bikarangira bitabaje itangazamakuru; kuri ubu aba bakozi barashima ubuyobozi n’itangazamakuru by’umwihariko TV1 na Radio1 byabakoreye ubuvugizi bakishyurwa n’ubwo ngo batishyuwe amafaranga yabo yose, bagahabwa ay’ukwezi kumwe gusa; ibyo bafata nko kubikiza.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi busaba aba bakozi ko babugezaho amasezerano bagiranye na Rwiyemezamirimo kugira ngo bafashwe kwishyurwa gusa bukabizeza ko mu gihe bukibafite mu nshingano bazajya bishyurirwa igihe nk’uko Nteziryayo Anastase Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu abitangaza.
Kugeza ubu aba bakozi hafi 20 barishyuza Rwiyemezamirimo kuri ubu ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bwamubuze; amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi magana acyenga.
Icyakora ukurikije igihe bamaze bishyuza amaso yaraheze mu kirere bigoranye ko bashobora kuzishyurwa vuba bityo bagasaba inzego zibifitiye ububasha n’ubushobozi kubafasha gushaka uyu rwiyemezamirimo bivugwa ko yatorotse hagaseswa amasezerano yari afitanye n’akarere kubera gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!