Politiki

Gicumbi: Hari abaturage bashinja abayobozi kugira uruhare mu makimbirane yo mu ngo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye akarere ka Gicumbi barashinja bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze kutabasobanuria amategeko arimo ay’izungura bigatuma haba amakimbirane mu miryango ashingiye ku mitungo ku buryo hari n’abashobora kuhasiga ubuzima.

Kuba hari abaturage bashinja zimwe mu nzego z’ibanze kutabasobanurira amategeko nk’aya uko bikwiye, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal agaragaza ko abavuga ibi ari ababa batarahura n’ibibazo bisaba amategeko y’izungura bigatuma batabyitaho.

Havugiyaremye Aimable Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe kuvugurura amategeko asaba abayobozi kurushaho kwegera abaturage kugira ngo basobanukirwe amategeko arimo ajyane n’izungura kuko hari abagifite imyumvire yo gushaka kuzungura nyamara amategeko atabibibemerera bigateza amakimbirane mu miryango.

Uretse kuba hari bamwe mu baturage baba batazi amategeko bigateza umwiryane mu miryango hari ababa bayazi bakayica nkana ndetse hakaba n’abafite umuco wo gutsimbarara ku byemezo by’inkiko bagahora mu manza bigateza igihombo imiryango yabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano