Ubukungu

Gicumbi: Hari abajya gushaka imbuto y’ibirayi muri Uganda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu mirenge ya Cyumba na Manyagiro mu karere ka Gicumbi baravuga ko bagiye gucika ku gihingwa cy’ibirayi kubera ko babuze imbuto yabyo n’igihe ibonekeye ikaza itinze kandi atari iy’indobanure. Ibi ngo bituma hari abambuka umupaka bakajya gushaka imbuto muri Uganda.

Ni abahinzi b’ibirayi barimo abahinga mu mashyirahamwe ndeste n’abahinga ku giti cyabo cyane cyane mu misozi miremire yo mu mirenge ya Manyagiro na Cyumba yo mu karere ka Gicumbi bavuga ko kuri ubu batakibona imbuto y’ibirayi ku buryo ngo bigiye gutuma bacika kuri iki gihingwa kandi kiri mu byari bibatunze.

Uretse kuba aba bahinzi batabona imbuto; ngo n’igihe ihari bayihabwa bitinze nayo idasobanutse bikarangira babuze umusaruro. Bityo bagasaba ubuyobozi kubishyiramo imbaraga bakajya bayibonera ku giye kandi bagahabwa iy’indobanure bakanahagarika kujya bambuka umupaka bajya kuyishaka muri Uganda ndeste n’inzu bayituburiramo ikongera igakora kuko kuri ubu isa n’itagikora.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi na bwo bwemera ko muri iyi mirenge hari ikibazo cyo kutabona imbuto y’ibirayi ku bahinzi. Bukavuga ko cyatewe ahanini n’imvura nyinshi yaguye mu gihembwe cy’ihinga gishize gusa bukabizeza ko bugiye gukorana na RAB mu gushakira umuti iki kibazo nk’uko Ndayambaje Félix umuyobozi w’akarere ka Gicumbi abivuga.

Mu gihe hari abavuga ko kubura imbuto y’ibirayi bigiye kuzabaca kuri icyo gihingwa bakajya bihingira ibindi birimo ingano, ibigori n’ibishyimbo hari abakomeje kugaragaza imbogamizi z’uko hari igihe bahinga bakeza ariko bakabura aho bagurishiriza umusaruro bityo ukabapfira ubusa cyangwa bakawugurisha kuri make bahenzwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!