Ubukungu

Gicumbi-Byumba: Ngo hashize imyaka 5 badahabwa umuhanda bemerewe na Perezida.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturiye n’abakoresha umuhanda w’igitaka wa Byumba-Kibali –Ngondore mu karere ka Gicumbi barashinja ubuyobozi bw’akarere kudindiza iyubakwa ryawo kandi barawiherewe na Perezida wa Repubulika muri 2013.

Umuhanda Byumba-Kibali- Ngondore uherereye mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi ufite uburebure bw’ibirometero birenga 7 bamwe mu bawukoresha bavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwirengagije kuwukora none imyaka itandatu irashize. Ni umuhanda ugomba kubakwa ku buryo uhura n’uwa Kigali -Gatuna.

Ngo kubera uburyo uyu muhanda ari mubi urimo n’ibinogo bigatuma utagendwa uko bikwiye kandi uri mu murenge wa Byumba wubatsemo umujyi wa Gicumbi; aba baturage bifuza ko wakorwa nk’uko bawemerewe kugira ngo bave mu bwigunge ndese n’ubujura buwukorerwamo bucike.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Muhizi Jules Aimable yabwiye TV na Radio One ko kuba uyu muhanda ungana na km 7 zirenga utarakorwa byatewe ahanini n’amikoro make y’akarere. Gusa mu gisubizo atanga byumvikana ko ikorwa ryawo atari irya vuba n’ubwo asaba abaturage kwihangana.

Ugereranyije n’indi mijyi iri ku rwego rumwe n’uwa Gicumbi ntawabura kuvuga ko umujyi wa Gicumbi ukiri inyuma mu bikorwa remezo by’inyubako ndetse n’imihanda ya kaburimbo n’ubwo hari kubakwa umuhanda Base - Gicumbi - Rukomo abanyagicumbi bitezeho kuzamura iterambere ryabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano