Ubukungu

Gicumbi-Byumba: MINAGRI yisubiyeho iha abahinzi ubuhunikiro yari yabambuye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuwa mbere tariki ya 19 gashyantare 2018 ni bwo TV na Radio one byabagejejeho inkuru y’abahinzi bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bibumbiye muri koperative KOTEMOGI ihinga ibirayi, ibigori n’ibishyimbo, bavugaga ko mu mwaka wa 2015 minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) yabahaye ikigega cyangwa ubuhunikiro gusa nyuma bakaza kubwamburwa na kompanyi ya EAX ku mabwiriza ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi(MINAGRI) bigatuma babura aho bahunika imyaka yabo.

Aba bahinzi basaga 1000 bavuga ko kuri ubu iyi kompanyi ku bufatanye na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, by’umwihariko n’akarere ka Gicumbi basubijwe ubu buhunikiro kugira ngo bashyiremo imyaka yabo kuko mbere yari yatangiye kwangirikira hanze kandi hakiri n’iyindi ikiri mu mirima itarasarurwa.

Aba bahinzi basaba ko mu gihe minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibageneye imfashanyo cyangwa inkunga runaka urugero nk’iki kigega yari yabaye ibinyujije mu mushinga wayo LWH, nyuma bikaba ngombwa ko iyo nkunga ihabwaho n’abandi, yajya ibibamenyesha mbere kugira ngo hakumirwe amakimbirane n’igihombo bishobora kugera ku bahinzi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!