Ubukungu

Gicumbi-Byumba: Insinga zishe umuntu REG yazishyize mu mwanya wazo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye utugari twa Kibari na Gisuna mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi baravuga ko nubwo REG yazamuye insinga z’amashanyarazi zari hasi aho zimwe zanishe umuntu, hakiri ikibazo cy’amapoto ashaje cyane atarasimbuzwa dore ko hari n’amwe yamaze guhirima.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka wa 2018 ni bwo bamwe mu batuye utugari twa Kibari na Gisuna mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bagaragarije itangazamakuru ko batewe impungenge n’insinga z’amashanyarazi ku mapoto zari hasi cyane mu mirima bamwe zikababuza gukora imirimo y’ubuhinzi.
Ni ibintu nyuma y’umunsi umwe iyi nkuru itambutse kuri TV na Radio One byaje kuvamo ingaruka mbi aho umuturage umwe yahitanwe n’umuriro w’amashanyarazi wari mu nsinga nk’izi zari zegereye ubutaka mu kagari ka Gisuna akojejeho igiti kibisi.

Kuri ubu bamwe muri aba baturage barashima ubuyobozi n’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi izi nsinga zikazamurwa ariko bakagaragaza ko hakiri ikibazo cy’amapoto asaza akagwa hagashira igihe kirekire atarasimbuzwa.

Kuri iki kibazo cy’amapoto aba ashaje cyane, ubuyobozi bwa REG ishami rya Gicumbi bwizeza aba baturage ko bugiye gusura ahantu hose hari amapoto ashaje kugira ngo hatagira uwo agiraho ingaruka mbi zirimo kuba yafatwa akicwa n’umuriro w’amashanyarazi bitewe n’insinga zandagaye hasi.

Ikindi kandi aba baturage bakomeza bavuga ko hakiri imbogamizi y’uko mugihe ipoto rishaje cyane rigahirima basabwa kuryigurira kandi nyamara hari benshi baba bafite amikoro make;bagasaba ko bakunganirwa aho kugira ngo ipoto rimare igihe kirekire riri hasi ritarasimbuzwa kandi ririho insinga zirimo umuriro w’amashanyarazi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!