Ubukungu

Gicumbi-Byumba: Babiri bamaze kwicwa na ruhurura bayiguyemo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturiye ruhurura ya Rwasama iherereye munsi y’isoko rya Gicumbi mu murenge wa Byumba batewe impungenge n’uko yatangiye kubasenyera inzu ndetse no gutwara ubuzima bw’abantu.

Ni ruhurura ivana amazi mu mujyi wa Gicumbi by’umwihariko mu isoko ryaho agatwara ubutaka bw’abaturage hafi no gutwara inzu; hakiyongeraho no kuba mu kwezi gushize hari abantu babiri baherutse gupfa bayiguyemo.

Aba baturage ngo bakurikije ubukana bw’amazi anyura muri iyi ruhurura ndetse n’ingaruka mbi biri kubagiraho kandi ngo badahwema kubigaragariza ubuyobozi, basaba ko yakubakwa kuko iyo bigeze mu gihe cy’imvura amazi aba menshi akangiza byinshi.

Muhizi Jules Aimable Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambre ry’ubukungu we asaba abaturage kugerageza gufata amazi ava ku nzu zabo mu gihe hataraboneka ubushobzozi bwo kubaka iyi ruhurura;bigaragara ko nta gahunda ya vuba aha yo kuyubaka.

Ikindi kibangamiye aba baturage by’umwiriko abo mu mirenge imwe n’imwe ihana imbibi n’uwa Byumba gifitanye isano n’iyi ruhurura iri ku bujyakuzimu bwa metero eshanu na metero zirenga 200 z’uburebure ni uko aho iri hari inzira benshi muri bo bakoresha bajya kurema isoko rya Gicumbi;bakavuga ko mu gihe itakubakwa cyangwa ngo itunganywe, kurema iri soko byajya bibagora.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano