Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Bwisige: Umwe mu bantu 150 banyweye ubushera buhumanye amaze gupfa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Mukono Giherereye mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi aravuga ko umuntu umwe mu bandi hafi 150 yapfuye azize kunywa ubushera buhumanye mu bukwe.

Mu Kiganiro Nyirimpuhwe Jean d’Amour umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mukono yagiranye na TV/Radio One yavuze ko kuri uyu wa mbere ari bwo bakiriye abantu barenga 148 bivugwa ko kuri iki cyumweru bonyoye ubushera buhumanye mu bukwe.

Akomeza agira ati,”Twakiriye abantu bashobora kuba banyoye ibinyobwa byanduye,turakurikirana dusanga ni abo mu mudugudu wa Ndayabana mu kagari ka Nyabushingitwa no hafi yaho mu mudugudu wa Cyamukanya mu kagari ka Gihuzu. Twasanze bose uko ari 148 ejo bari banyoye ubushera mu bukwe”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu 9 muri bo barembye cyane bahise bajyanwa ku bitaro bya Byumba ngo bakurikiranwe n’abaganga mu gihe abandi bakomeje kuvurirwa kuri iki kigo Nderabuzima ngo aboroherwa batangire gusubira mu ngo zabo. Gusa ngo imibare y’abagizweho ingaruka n’ubu bushera ishobora gukomeza kwiyongera.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!