Imibereho y’abaturage

Gicumbi-Bwisige: Bamaze amezi atatu batabona amazi mu mavomo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye umurenge wa Bwisige w’akarere ka Gicumbi baravuga ko bamaze amezi hafi atatu babuze amazi mu mavomo yabo bigatuma bavoma ay’ibishanga.

Mu kiganiro na TV na Radio One aba baturage bavuga ko n’iyo amazi aje aza akanya gato agahita agenda. Ibura ry’amazi aba baturage bagaragaza muri uyu murenge batuyemo, ngo ribagiraho ingaruka mbi zirimo kuba bibasirwa n’indwara zikomoka ku mwanda bitewe ahanini no kunywa amazi mabi yo mu tubande no mu bishanga nayo babona bakoze urugendo rurerure. Bagasaba ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi kubakemurira ikibazo bakabona amazi meza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo by’amazi mu karere ka Gicumbi Nteziyaremye Emmanuel agaragaza ko Rwiyemezamirimo ushinzwe gucunga ibikorwaremezo by’amazi mu murenge wa Bwisige ari we nyirabayazana wo kuba abaturage batabona amazi meza gusa ngo bagiye gukurikirana iki kibazo ku buryo no mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2018/2019 hazubakwa undi muyoboro w’amazi muri uyu murenge.

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi abafite amazi meza ahoraho bari ku kigereranyo cya 49.2% mu gihe intego ari ukugera ku ijana ku ijana mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!