Ubukungu

Gicumbi-Bukure: Aborozi barashinja ubuyobozi kubapfunyikira amazi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu murenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi hari aborozi barenga 100 bavuga ko baguye mu gihombo batewe no kuba ubuyobozi bwa koperative yabo n’ubw’umurenge bwarabashishikarije gufata inguzanyo y’inka za kijyambere babwirwa ko zifite umukamo wa litiro ziri hagati ya 25 na 40 ku munsi nyamara bikarangira inka imwe ikamwe litiro zitarenze 15 ku munsi.

Aba borozi bavuga ko mu mwaka wa 2010 inka imwe bayifataga ku nguzanyo y’bihumbi magana inani (800.000Frws) hakiyongeraho amafaranga ibihumbi magana atatu(300.000Frws) y’inyungu.

Ni inguzanyo yagombaga kwishyurwa mu myaka itanu amafaranga avuye ku mukamo w’izo nka none kugeza n’ubu aba borozi ntibarishyura bitewe n’uko baguye mu gihombo bavuga ko cyaturutse ku kuba barahawe inka zitagira umukamo nyamara bari babwiwe ko muri izo nka ntayakamwa munsi ya litiro 25 ku munsi.
Impungenge aba baturage bafite ni uko imitungo yabo ishobora gutezwa cyamunara isaha n’isaha kandi n’izo nka batakizifite dore ko benshi bamaze kuzigurisha bishyura iyo nguzanyo ariko bikaba iby’ubusa kuko nta nka yarengeje ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200.000Frws) nyamara bo barazifatiye ku bihumbi 800 hatarimo inyungu y’ibihumbi 300. Bagasaba ko cooperative yabo yabafasha kwishyura kuko iri mu babagushije mu gihombo na yo itiretse.

Mu gihe aba borozi bashinja koperative kubabeshya no kubagusha mu gihombo, Rudasingwa JMV perezida w’iyi Koperative (COPEMOBU) abakurira inzira ku murima akavuga ko bagomba kwiyishyurira kuko koperative yabo ayoboye nta bushobozi ifite.

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo twavuganye na Bayingana Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bukure maze yirinda kugaragaza ko hari amakosa yakozwe aborozi bagahabwa inka zitarizo gusa avuga ko iki kibazo kiri gukurikiranwa.
Ukurikije ibivugwa muri iyi koperative bigaragara ko igeze mu marembera ku buryo hatagize igikorwa mu maguru mashya ishobora no gusenyuka bikaba byaca intege n’izindi koperative ziri mu karere ka Gicumbi byumwihariko muri uyu murenge.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

Bet on your favorite team with 1xBet: Double your chances with the 100% welcome bonus and win big with our incredible ribs! Sign up and have fun: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET