Ubukungu

Gicumbi: Bategereje imbuto y’ibigori ngo bahinge amaso ahera mu kirere

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abahinzi b’ibigori mu mirenge ya Mukarange na Shangasha mu karere ka Gicumbi baravuga ko imbuto yatinze kubageraho.

Aba bahinzi babwiye TV na Radio One ko batewe impungenge n’uko kuri ubu bagiye guhinga bakerewe bitewe n’uko ubuyobozi bwatinze kubagezaho imbuto yo guhinga ndetse n’ifumbire mvaruganda; kuri ubu imirima yabo ikaba yararaye mu gihe abafite ubushobozi bwo kugura iyi mbuto mu bindi bice by’igihugu imyaka yabo yamaze kumera nyamara bo bagitegereje.

Icyifuzo cy’aba bahinzi ni uko bajya bagezwaho imbuto ku gihe kandi na ba rwiyemezamirimo babishinzwe bakirinda kuyitindana mu nzira. Kuko bituma aba bahinzi bagwa mu gihombo n’umusaruro ukagabanuka.

Mugihe bamwe mu bahinzi bashinja ubuyobozi igisa n’uburangare mu kubagezaho imbuto y’ibigori, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal ntiyemeranya n’ibyo aba bahinzi bavuga;ahubwo ashimangira ko abatarabona imbuto ari abatinze kwishyira mu matsinda ngo bayigure kuri ba Rwiyemezamirimo nk’uko bikorwa.

Gusa aba bahinzi bakomeza basaba ubuyobozi bwaba ubw’akarere cyangwa ubw’iyi mirenge yombi gukorana bya hafi na barwiyemezamirimo bacuruza imbuto ku bahinzi kugira ngo itazajya itinda kubageraho ndetse n’igihe babona izatinda ubuyobozi bukabibamenyesha mbere cyangwa bagahabwa uburenganzira bwo kwihingira imbuto babonye aho kuraza imirima kubera ko imbuto yatinze.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano