Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Basenyerwa n’amazi ava mu nkambi ya Gihembe

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturanye n’inkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’amazi ava mu nkambi rimwe na rimwe akabasenyera inzu akanabatwarira ubutaka n’imyaka iburiho.

Benshi mu bafite iki kibazo batuye mu mirenge ya Kageyo na Byumba mu karere ka Gicumbi; baravuga ko iyo imvura iguye aya mazi abacukurira imbata (Fondation) z’ inzu zabo akanabatwarira ubutaka n’imyaka iburiho ku buryo hatagize igikorwa ashobora no kuzatwara abantu bitewe n’ubukana babona afite kuko ngo hari n’amazu yamaze guhirima bitewe na yo.

Ni ibintu aba baturage bagaragaza ko barambiwe kuko bahora basanasana inzu zasenywe n’amazi bityo bagasaba inzego zibishinzwe kubikurikirana hagakorwa imiyoboro y’amazi kandi mu nkambi hagashyirwaho uburyo bwo kuyafata cyane cyane ava ku nzu zaho.

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho y’abaturage Benihirwe Charlotte yumvikanisha ko iki kibazo ari gishya kuri we, gusa ngo hari gahunda yo kurwanya isuri ku musozi inkambi ya Gihembe iherereyeho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!