Ubukungu

Gicumbi: Barinubira ibura ry’umuriro rya buri kanya

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye mu karere ka Gicumbi barimo n’abahakorera imirimo isaba umuriro w’amashanyarazi barinubira icikagurika rya hato na hato ryawo rimaze igihe kirekire aho bamwe bibaviramo gushya kw’ibikoresho bimwe na bimwe abandi akazi kagahagarara.

Kubera igihombo bavuga ko baterwa no kubura kwa buri kanya k’uyu muriro barasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG gukemura iki kibazo umuriro ukajya uza nk’uko bisanzwe cyangwa mu gihe umuriro utaribuboneke bakabimenyeshwa mbere.

Mu kiganiro Fugence Nkundabakuze umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) yagiranye na TV na Radio One, yemera ko ikibazo cyo gucikagurika k’umuriro w’amashanyarazi mu karere ka Gicumbi gihari; gusa ngo hari kuvugururwa imiyoboro y’amashanyarazi kugira ngo gikemuke n’ubwo adatangaza igihe bizakemukira.

Uretse gucikagurika k’umuriro w’amashanyarazi muri aka karere hari n’abavuga ko bagifite ikibazo cy’umuriro mucye ku buryo gukoresha ibikoresho cyangwa imashini zisaba umuriro mwinshi nk’izisya cyangwa izibaaza bitabakundira.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano