Umutekano

Gicumbi: Barembejwe n’ubujura bukorwa n’insoresore zipfumura amazu

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi wa Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru bahangayikishijwe n’ubujura burimo gutobora inzu ndetse no gutega abantu bakamburwa cyane cyane mu masaha y’ijoro bikozwe ahanini n’insoresore zitagira icyo zikora.

Mu kiganiro na TV na Radio One aba baturage bagaragaza ko iki ari ikibazo gishingiye ku kuba ubuyobozi budashyira imbaraga mu kurwanya ubu bujuru dore ko ngo hari na bamwe mu banyerondo bagira uruhare mu kwiba kandi aribo bakagombye guhashya abajura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwemeza ko ubujuru buvugwa muri uyu mujyi buhari bukaniyemerera ko hakiri intege nke mu mikorere y’amarondo ndetse no kuba hari urubyiruko rwinshi rudafite icyo rukora bigatuma rwishora mu ngeso mbi zirimo ubujura n’ibindi… nk’uko Mudaheranwa Juvenal uyobora aka karere abisobanura.

Uretse kuba muri uyu mujyi haba ubujuru bukabije, ngo hagaragara n’ubwicanyi bwibasira cyane abatanga amakuru ku bajura bigatuma bamwe bikandagira mu kuganira n’itangazamakuru ku bijyanye n’ubujuru buvugwa muri aka karere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!