Ubukungu

Gicumbi: Barashinja “SACCO-Manyagiro“ gufatiira inguzanyo biherewe na BDF

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Rumwe mu rubyiruko rwo mu mirenge ya Nyankenke,Cyumba na Manyagiro mu karere ka Gicumbi rwize imyuga itandukanye rurashinja SACCO-Manyagiro gufatira amafaranga y’inguzanyo biherewe n’ikigega BDF basabwa ingwate.

Aba bavuga ko mu myaka ibiri ishize basabwe n’ubuyobozi ku bufatanye n’ikigega BDF gukora imishinga ngo bahabwe inguzanyo badatanze ingwate BDF ibishingiye none ngo yaboherereje amafaranga iyanyujije muri SACCO-Manyagiro bityo ngo iyi SACCO aho kuyabaha ibaka ingwate kandi nyamara ntabyo babwiwe bakora imishinga.

Bavuga kandi ko ku rutonde BDF yohereje muri iyi SACCO rugaragaza amafaranga buri muntu yemerewe kugurizwa harimo n’inkunga hari ahagiye hagaragara amafaranga make ari munsi y’ibihumbi magana atanu buri wese yagombaga guhabwa nk’inguzanyo atanze certificat n’umushinga gusa.

Uru rubyiruko rusaga abantu 25 rukomeza rushimangira ko rutanga imishinga rwari rwabwiwe ko nta ngwate rusabwa,rwifuza ko rwahabwa iyo nguzanyo nk’uko rwayemerewe kuko nta bushobozi rufite bwo kubona ingwate.

SEBATWARE Adrien umucungamutungo w’Agashya Manyagiro SACCO ishinjwa gufatira amafaranga y’uru rubyiruko ntiyemeranya n’ibyo ruvuga gusa akagaragaza ko BDF ari yo yatanze amabwiriza impitagihe bituma bigorana gusobanurira uru rubyiruko.

Twegereye ubuyobozi bw’ikigega BDF ishami rya Gicumbi maze NIYONIRINGIYE Angelique uyihagarariye muri aka karere avuga ko byatewe n’uko habaye impinduka muri gahunda batangiye yo gufasha urubyiruko rwize imyuga kubona ibikoresho by’imbanzirizamushinga mu rwego rwo kwirinda ko ibigo by’imari bakorana byahomba.

Uru rubyiriko kandi rukomeza rusaba ko nubwo rusabwa gutanga ingwate ya ½ cy’inguzanyo bishingiwe n’ababyeyi,hari abandi bagaragaza ko baba batabafite cyangwa babafite ariko nta ngwate bafite bityo bagasaba ko hajyaho uburyo buhamye bwo kubafasha kubona inguzanyo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!