Ubukungu

Gicumbi: Barasaba ubwiherero mu isoko rya Rushaki.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Rushaki mu karere ka Gicumbi babangamiwe no kuba iri soko ritagira ubwiherero rusange.
Aba baturage banivugira ko kubera kubura aho biherera (bituma) bamwe baremura isoko imburagihe cyane cyane ku badafite amafaranga yo gutanga ku maresitora n’utubari byegereye iryo soko ngo babahe aho kwiherera.
Aba baturage ntibanatinya kuvuga ko hari n’abajya kwiherera mu bihuru biri ku misozi , aho abandi batabareba n’ubwo ngo bazi neza ko kwiherera aho hantu bitemewe cyane ko ari ugukwirakwiza umwanda ahatarabugenewe.
Kubera ingaruka mbi bibagiraho, aba baturage basaba ubuyobozi kubaka ubwiherero bw’isoko mu maguru mashya kugira ngo iri soko rikomeze rigendwe kandi n’isuku ibungwabungwe haba mu isoko no muri centre ya Rushaki muri rusange.
Ubuyobozi nabwo bwemera ko kuba isoko rya Rushaki ritagira ubwiherero ari amakosa agomba gukosorwa. Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV ubwo mu mpera z’icyumweru gishize yasuraga abaturage b’umurenge wa Rushaki yabijeje ko mu gihe gito iri soko riraba ryubakiwe ubwiherero.
Uretse kuba iri soko ritagira ubwiherero aba baturage basaba kandi ko hashyirwaho ingamba zifatika z’uburyo habungwabungwa isuku muri iryo soko ngo kuko hari abakinyanyagiza imyanda aho babonye bityo bikaba byatera bamwe indwara zandurira mu mwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano