Ubukungu

Gicumbi: Barasaba indishyi y’imitungo yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye imirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi inyuramo umuhanda Base-Gicumbi –Rukomo –Nyagatare baratakambira ubuyobozi ngo babarirwe imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda hanyuma bishyurwe kuko bari kuhahombera.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bugaragaza ko igikorwa cyo kubarura imitungo yangijwe cyarangiye bukavuga ko abavuga ibi ari abigiza nkana.

Ikorwa ry’umuhanda wa Base Gicumbi Nyagatare hari abaturage bavuga ko rikomeje kubagwa nabi n’ubwo hari abatangiye kubona inyungu. Aba ni bamwe mu batuye imirenge ya Miyove, Nyankenke, Byumba,Kageyo na Rukomo imwe mu mirenge y’akarere ka Gicumbi inyuramo uyu muhanda bavuga ko bakomeje kwangirizwa imitungo n’ikorwa ry’uyu muhanda ariko batakira ubuyobozi bw’akarere ngo babarirwe imitungo yabo bahabwe indishyi bigasa nko guta inyuma ya Huye.

Mu gihe ubusazwe abenshi baba binubira ko indishyi z’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa remezo yatinze kubageraho aba bo barifuza kubarirwa nibura bakajya ku rutonde rw’abategereza indishyi aho gukomeza kuba mu cyeragati n’imitungo yabo nk’imirima,inzu n’ibindi byangiritse ntacyo biri kubamarira nyamara bakabaye babibyaza umusaruro.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal we ntiyemeranya n’ibyo aba baturage bavuga; agaragaza ko imitungo yose yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Base-Gicumbi Nyagatare yose yamaze kubarurwa.

N’ubwo uyu muyobozi avuga atya,aba baturage bakomeza basaba ubuyobozi kurebana ubushishozi ikibazo cyabo kigakemuka bakabarirwa nkabandi kuko ngo hari igihe ubuyobozi budasubira inyuma ngo burebe niba nta basigaye bikarangira hari ababirenganiyemo nyamara imitungo yabo yarangijwe.

Uretse abasaba kubarirwa hari ababariwe imitungo yangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda ariko bakaba bamaze igihe kirekire bategereje indishyi z’ibyangijwe amaso agahera mu kirere.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!