Politiki

Gicumbi: Baranenga abayobozi babatunguza inama z’igitaraganya bikabicira imirimo

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye imirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi baranenga abayobozi babatunguza inama z’ikitaraganya bikabicira imirimo.

Ni kenshi hirya no hino mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi abayobozi mu nzego za leta bakoresha abaturage inama babagezaho ubutumwa bujyanye na gahunda zitandukanye za leta.

Mu kwitabira izi nama hari bamwe mu baturage banenga bamwe mu bayobozi babatunguza inama cyane cyane iyo hari abayobozi b’akarere cyangwa mu nzego zo hejuru babasuye. Ibintu bavuga ko bibicira imirimo.

Aba baturage basaba ko mu gihe hari inama runaka n’abayobozi,bajya babibwirwa mbere kuko ngo hari abahwituzi babishinzwe.

Uretse kuba abaturage batunguzwa inama bigatuma n’ubwitabire bugabanuka hari n’igihe bamwe mu bayobozi bitabaza abanyeshuri bagahagarika amasomo abaturage babaye bake kugira ngo bongere umubare w’abitabiriye inama nyamara ari ugutinya ko banengwa ko batararika abaturage mbere y’igihe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi ntibwerura ngo bugaragaze ko muri aka karere hari ikibazo cyo gutunguza abaturage inama gusa bukavuga ko bugiye kuganira n’ubuyobozi kugira ngo bukemure iki kibazo nk’uko Nteziryayo Anastase umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu abitangaza.

Imwe mu mirenge y’akarere ka Gicumbi ikunze kugaragaramo ubwitabire buke mu nama kubera gutungura abaturage harimo Kaniga,Byumba,Muko, Cyumba,Manyagiro n’iyindi.

Ibitekerezo: 1

  • Ntaho bitaba cyane cyane ahatari mu mijyi. Nk’ahitwa Mahoko/ Rubavu akantu gato cyane karaba ngo nibafunge! Ariko nyine ibyo ntibabizana ku bari mu centre nini ya Mahoko, babijyana za Kamuhoza mu kibuga aho abantu bagifite imyumvire y’ubuturage bwinshi. Iba ari inama y’abaturiye umurenge wose ariko hamwe isoko, amagazini, urujya n’uruza bigakomeza uko bisanzwe. Aha mbonamo ikandamizwa.

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!