Ubuzima

Gicumbi: Barambiwe service mbi bahabwa ku bitaro bya Byumba

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bivuriza ku bitaro bya Byumva biherereye mu karere Gicumbi barinubira serivisi mbi bahabwa n’ibi bitaro.

Abaganiriye na TV na Radio One bavuga ko nihatagira igikorwa mu maguru mashya hashobora kuzajya hapfira abantu nyamara baba bagiye kuri ibi bitaro kwivuza dore ko ngo na bake baba bakiriwe bagahabwa imiti bayibona nyuma y’iminsi irenze itatu.
Ni ikibazo ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba buvuga ko akenshi giterwa ahanini no kuba kuri ibi bitaro hahurira umubare munini w’abarwayi urenze ubushobozi bwabyo.

Bugasaba ko ibigo nderabuzima biri mu karere ka Gicumbi byakongererwa ubushobozi nk’uko bitangazwa na Twizeyimana Jean de Dieu umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Gicumbi Niyonsaba Liberata, we agaragaza ko bidashoboka gukura serivisi runaka ku bitaro ngo ishyirwe ku kigo nderabuzima gusa ngo bagiye kuganira n’ibigo nderabuzima n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hashakwe umuti w’ikibazo cya serivisi mbi ivugwa kuri ibi bitaro.
Uretse kuba hari bamwe bavuga ko bamara igihe kirekire bategereje kuvurwa bikarangira batavuwe, ku bitaro bya Byumba ngo haracyagaragara n’ikibazo cy’amazi make.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano