Ubukungu

Gicumbi: Barakeka ko amafaranga batanze yo kubaka akagari yanyerejwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abatuye akagari ka Mabare mu murenge wa Rukomo akarere ka Gicumbi barashinja ubuyobozi bw’aka kagali kudindiza iyubakwa ry’ibiro byako nyamara baratanze amafaranga 10,000frws kuri buri rugo yo kubyubaka none igice cyubatswe kitarasakarwa kikaba kigiye gusenywa n’imvura.

Aba baturage bavuga ko umwaka ushize wa 2017 ari bwo batangiye gushihikarizwa n’ ubuyobozi bw’aka kagari batuyemo ka Mabare gutangira gutanga amafaranga yo kubaka ibiro byako aho buri rugo rwatangaga amafaranga guhera ku bihumbi biri( 2000Frw) kugeza ku bihumbi icumi (10,000).Ngo bakaba barabwirwaga ko ibiro bihita byubakwa bikuzura mu gihe gito imirimo idahagaze none amezi arenga abiri arirenze imirimo yo kubaka ihagaze.

Benshi muri aba baturage bagaragaza impungenge ko mu gihe imirimo yo kubaka iyi nyubako idakomeje ishobora kuzasenyuka amafaranga batanze agasa n’apfuye ubusa n’ubwo batanazi uburyo yakoreshejwe. Bakifuza ko hakorwa ibishoboka bakabona ibiro by’akagari batuyemo kuko kubona serivisi bibagora.

Twegereye ubuyobozi bw’aka kagari bwanga gutangaza umubare w’abamaze gutanga umusanzu wo kubaka ibiro byako ahubwo bugaragaza ko hamaze gutangwa asaga miliyoni imwe n’ibihumbi magana inani by’amafaranga y’u Rwanda (1,800,000) avuye mu ngo ziri mu midugudu irindwi igize akagari ka Mabare,amafaranga buvuga ko yabaye make imirimo yo kubaka igahita ihagarara nk’uko Denise Mukangango ukayobora yabibwiye TV na Radio One.

Mu gihe abaturage batewe impungenge n’uko isaha n’isaha ibyo bubatse bishobora gusenyuka amafaranga batanze agapfa ubusa ubuyobozi bw’aka kagari buvuga ko ntacyo inyubako bubatse itaruzura izaba kuko hakoreshejwe sima ku buryo ikomeye imvura itayisenya.

Nubwo ubuyobozi bugaragaza ko amikoro make ari yo yatumye iyi nyubako ituzura hari bamwe mu baturage bavugiraga mu matamatama ko hashobora kuba hari amafaranga yatanzwe n’abaturage akanyerezwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano