Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Bane bakubiswe n’inkuba babiri muri bo bahita bapfa

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 04 /03/ 2018 ni bwo mu mirenge ya Rukomo na Nyamiyaga y’akarere ka Gicumbi imvura yagwaga inkuba ikubita abantu bane babiri muri bo bahita bapfa.

Bamwe mu batuye muri iyo mirenge bavuga ko abapfuye bombi ari abo mu murenge wa Rukomo aribo umugore witwa Euphrasie wari utuye mu kagali ka Mabare ndetse n’umusore witwa Umvirimana Vincent uri mu kigero cy’imyaka 18 y’amavuko wo mu kagari ka Munyinya wigaga mu mwaka wa kabiri ku rwunge rw’amashuri rwa Munyinya nk’uko bamwe mu bo TV na Radio yasanze aho ibi byabereye babivuga.

Amakuru akomeza avuga ko mu murenge wa Nyamiyaga ho inkuba yakubise abana babiri ku bw’amahirwe ntibapfa ahubwo bagwa igihumure, kuri ubu bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga kuko ngo yabokeje ku mubiri.

Kagina Emmanuel umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imicungire y’ibiza yihanganishije imiryango yabuze abayo maze abwira TV na Radio one ko bagiye gufata mu mugongo abagize ibyago mu buryo bw’amikoro.
Uretse abakubiswe n’inkuba muri aka karere hari n’inka ebyiri na zo ziherutse gukubitwa n’inkuba zirapfa.

Mu murenge wa Rukomo inkuba yaherukaga kwica umuntu mu mwaka wa 2015 aho yamukubitiye mu kagari ka Cyuru ko muri uyu murenge . Gusa ubuyobozi bw’aka karere busaba abaturage muri rusange gukurikiza inama bagirwa mu rwego rwo kugabanya ibyago byo gukubitwa n’inkuba.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!