Politiki

Gicumbi: Bamwe bakwa ruswa ngo barangirizwe imanza.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi baranenga bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babasiragiza mu gihe basaba kurangirizwa imanza aho ngo hari bamwe mu bayobozi babaka ruswa.

Benshi muri aba baturage usanga bitwaje imishandiko y’impapuro zirimo imyanzuro y’inkiko baranateje kashe mpuruza bifuza ko bajya baherewa ubutabera ku gihe bagahabwa ibyo batsindiye mu nkiko.

Bamwe muri aba bayobozi barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge bavuga ko imwe mu mpamvu zituma hari abatinda kurangirizwa imanza biterwa ahanini no kuba abakozi babyemerewe ari bake no kuba hari abaturage bigomeka ku byemezo by’inkiko n’ibindi.

Abaganiriye na TV na Radio One ni abo mu mirenge ikunda kugaragaramo abaturage nk’abo irimo Nyankenke, Kageyo, Shangasha n’iyindi.

Igisa nk’umuti kuri iki kibazo ngo ni uko hashyirwaho uburyo n’abandi bakozi bo mu mirenge cyangwa mu tugari, bahabwa ububasha bwo kurangiza imanza aho kugira ngo abe ari umuntu umwe gusa.

Mu gihe hari abaturage banavuga ko bamaze imyaka irenga itanu batararangirizwa imanza ,NGOMBANIRO Tharcisse Umuzabikorwa w’inzu y’ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Gicumbi we avuga ko nta muturage wakagombye kumara igihe kirenze amezi atatu atararangirizwa urubanza.

Mu gihe bamwe mu baturage bakomeza kugaragaza ko basiragizwa mu buyobozi ngo barangirizwe imanza ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo busa n’ubugaragaza ko abaturage ari bo banyirabayazana gusa bukavuga ko ibibazo bikirimo bizakorerwa ubuvugizi kandi hagashyirwa imbaraga nyinshi mu kwigisha impande zombi nk’uko bisobanurwa na Ndayambaje Felix uyobora akarere ka Gicumbi.

Kugeza ubu akarere ka Gicumbi ntikagaragaza imibare ifatika y’abaturage bateje kashe mpuruza batararangirizwa imanza, icyakora ukurikije uburyo bamwe mu baturage bavuga ko bibahombya kwirirwa basiragira mu nzego z’ubuyobozi ngo barangirizwe imanza birasaba ko hafatwa ingamba zihamye zo guhangana n’iki kibazo.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!