Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Bahangayikishijwe n’umwana urerwa n’umurwayi wo mu mutwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye akarere ka Gicumbi by’umwihariko abatuye n’abakorera mu mujyi waho batewe impungenge n’ubuzima bw’umwana wirirwa yirukankanwa ku musozi n’umugore bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Iyo utembereye mu mujyi wa Gicumbi cyangwa mu nkengero zaho ukahamara umwanya, kenshi na kenshi ntushobora kuhava udaciye iryera umugore bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe uba uzenguruka uyu mujyi atemberana umwana uri mu kigero cy’imwaka 4 y’amavuko bombi bagaragaraho umwanda cyane cyane ku myambaro no ku mubiri batanambaye inkweto.

Nyina w’uyu mugore utuye mu mudugudu wa Gitaba akagali ka Gihembe umurenge wa Kageyo yemeza ko hashize igihe kirekire uyu mukobwa we kuri ubu babana, agize ikibazo mu mutwe.

Bamwe mu batuye,abakorera ndetse n’abagenda muri uyu mujyi bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo bombi cyane cyane ubw’umwana dore ko ngo hari igihe uyu mugore akubita uyu mwana we bikabije ku buryo hatagize igikorwa imikurire y’umwana yagorana kuko ngo hari n’igihe yamurazaga mu mazi.

Abaturanyi ndetse n’abafitanye isano n’uyu mugore basaba ko ubuyobozi bwakurikirana iki kibazo mu maguru mashya bityo uwo mwana na nyina bagafashwa.

Mu gihe hari bamwe mu baturage bashinja ubuyobozi bw’aka karere kurebera ubuzima bubi uyu mwana na nyina babayemo;Mujawamariya Elizabeth umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko batari babizi gusa ngo bagiye kubikurikirana uyu mwana bamwake uyu mugore ahabwe abo mu muryango bashoboye kumurera neza hanyuma uyu mugore nawe akurikiranwe.

Kugeza ubu ikindi gikomeje gutera impungenge umuryango uyu mugore akomokamo ni uko bajya kubona bakabona aratwite batazi uwamuteye inda bityo bakavuga ko nihatagira igikorwa ashobora guzakomeza kubyara abana adashoboye kurera kuko kuri ubu amaze kugira abana babiri.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!