Ubukungu

Gicumbi: Bahangayikishijwe n’amashyamba akomeje gutsinsurwa adakuze

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Iyo utembereye mu misozi n’imibande by’akarere ka Gicumbi ndetse na bimwe mu bice by’akarere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru byegereye Gicumbi biragoye kubona umudugudu utarimo ahantu batsinsuye ishyamba riteze ibiti bikiri bito cyane.

Ni ibintu bamwe mu bahatuye bavuga ko bimaze igihe kirekire kandi biteye inkeke ndetse n’impungenge kuko ngo hari n’abatema ishyamba ritaramara n’imyaka ibiri ibiti bikiri bito bakabitwikamo amakara ,kubyubakisha n’ibindi.

Benshi muri aba baturage basa n’abashyira mu majwi bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ko ari bo bahagarikira bakanakingira ikibaba abatema aya mashyamba adakuze kandi ari bo bakagombye kuba bafata iya mbere mu kuyabungabunga.

Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze muri utu turere twa Gicumbi na Rulindo bavuga ko akenshi aya mashyamba akunda gutemwa rwihishwa na bamwe mu baturage barenga ku mategeko n’amabwiriza agenda amashyamba.

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV nawe yemera ko by’umwihariko mu karere ka Gicumbi hari ikibazo cy’amashyamba atemwa adakuze ngo bitewe n’uko abakenera ibiyakomokaho birimo ibicanwa n’ibindi ari benshi gusa ngo hafashwe ingamba zo kuyarinda abayangiza ateze.

Kugeza ubu imibare itangwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi igaragaza ko muri aka karere amashyamba yatemwe ateze abarirwa kuri Hegitari imwe na are 59.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!