Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abugarijwe n’inkuba barasaba umurindankuba rusange

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’aho mu karere ka Gicumbi abantu batanu bakubiswe n’inkuba bagapfa mu gihe kitarenze ukwezi n’igice bamwe mu batuye aka karere barasaba ko hashyirwaho umurindankuba rusange cyangwa hakongerwa umubare wihari kuko hari abadafite ubushobozi bwo kuyigura.

Imibare ya Minisiteri ifite ibiza mu nshingano igaragaza ko kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa kane uyu mwaka wa 2018 abantu 37 ari bo bamaze gupfa bazize gukubitwa n’inkuba.

Akarere ka Gicumbi kakaba ari kamwe mu turere twibasiwe n’inkuba kuko kuva mu kwezi gushize kwa 3 kugeza muri uku kwa kane 2018,abantu 5 bamaze kwicwa n’inkuba;umwe mu murenge wa Nyamiyaga,2 mu wa Rukomo ndetse n’abandi 2 muri Kageyo hakaniyongeraho inka 2 mu murenge wa Bukure ndeste n’ibikorwaremezo birimo iby’ amashanyarazi byangiritse.

Ni ikibazo gikomeje guhangayikisha abaturage by’umwihariko abatuye mu karere ka Gicumbi; bagaheraho basaba ko muri aka gace hashyirwamo umurindankuba rusange cyangwa hakongerwa ihari kuko hari benshi badafite ubushobozi bwo kwigurira umurindankuba dore ko ngo uwa make ugura amafaranga atari munsi y’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frws).

Kagina Emmanuel Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imicungire y’ibiza yizeza abaturage ko hari gahunda yo kongera imirindankuba muri aka gace nubwo atagaragaza igihe bizatangirira.

Nubwo akarere ka Gicumbi kari mu twibasiwe; kugeza ubu imibare ya MIDIMAR igaragaza ko akaza imbere y’utundi mu kugira abantu benshi bishwe n’inkuba kuva mu kwezi kwa mbere kugeza muri uku kwa kane 2018 ari aka nyaruguru ahamaze gupfa abantu 19.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano