Ubukungu

Gicumbi: Abubatse ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga bari mu gihirahiro.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abubatse ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi baravuga ko barambiwe no gusiragizwa n’ubuyobozi bw’aka karere bishyuza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni icumi bakoreye bubaka iki kigo nderabuzima nacyo cyadindiye kugeza ubu.

Aba bakozi barenga 160 biganjemo abafundi n’abafasha babo(Abayede), bavuga ko gutinda kwishyurwa byabagizeho ingaruka mbi zirimo kuba bamwe mu bana babo baravuye mu ishuri ndetse abandi bakabura ubwisungane mu kwivuza nyamara barakoreye amafaranga.

Uretse kuba aba bakozi batakambira ubuyobozi ngo bishyurwe,iki kigo nderabuzima cya Nyamiyaga bubakaga nacyo ngo cyaradindiye kuko ngo cyagombaga kumara amezi 8 cyubakwa uhereye 2015 none kigiye kumara imyaka isaga itatu kitaruzura dore ko n’imirimo yo kucyubaka yahagaze kuri ubu zimwe mu nzu zubatswe zikaba zimaze kurengerwa n’ibihuru ku buryo hatagize igikorwa zatangira gusenyuka.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho y’abaturage Benihirwe Charlotte yatangarije TV na Radio one ko ibi bibazo biri mu nzira zo gukemuka.
Bitewe nuko bakomeje kubwirwa ko ikibazo kiri hafi gucyemuka ntihagire igikorwa,benshi mu batuye umurenge wa Nyamiyaga barifuza ko inzego zo hejuru zamanuka zigakurikirana iki kibazo cy’iyubakwa ry’iki kigo nderabuzima kugira ngo cyuzure ndetse abagikozeho nabo bishyurwe amafaranga yabo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!