Uburezi

Gicumbi: Abanyeshuri ba UTAB bategereje impamyabumenyi imyaka isaga 2 noneho bazibonye.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma y’imyaka irenga ibiri bategereje impamyabumenyi amaso yaraheze mu kirere,bamwe mu bize muri Kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB ku bufatanye na kaminuza yo muri Uganda ya Bishop Stuart University muri gahunda nderabarezi ya (Post Graduate Diploma in Education) barashima ubuvugizi bakorewe kuri ubu bakaba bamaze kubona impamyabumenyi zabo.

Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye humvikana bamwe mu banyesheri barenga 80 bize muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB,muri gahunda ya Post Garaduate Diploma in Education bavuga ko iyi kaminuza yabimye impamyabumenyi nyamara bujuje ibisabwa.

Bamwe muri bo biganjemo abasanzwe bakora akazi k’uburezi bavuganye na TV na Radio One mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2018 ubwo ngo bari bamaze imyaka isaga ibiri batereje impamyabumenyi amaso yaraheze mu kirere.

Ni ikibazo ubuyobozi bwa UTAB bwavugaga ko buri gukurikirana ariko ibisobanura bwatangaga icyo gihe ntibinyure aba banyeshuri bamwe bakayishinja uburangare.

Nyuma y’ibyumweru bibiri bongeye kwitabaza itangazamakuru kuri ubu aba banyeshuri barashima ubuvugizi bakorewe bakaba bamaze kubona impamyabumenyi zabo bamwe bavuga ko bazibonye hamana bityo bagashima by’umihariko TV na Radion One byabakoreye ubuvugizi.

Nubwo babonye impamyabumenyi zabo bamwe bakaba bakiri mu kazi k’uburezi ngo hari bagenzi babo gutegereza izi mpamyabumenyi igihe kirekire byamaze kugiraho ingaruka mbi zirimo kwirukanwa mu kazi k’uburezi kubera ko UTAB itari yakabaye izo mpamyabumenyi bakoreye zibemerera kuba abarezi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!