Ubukungu

Gicumbi: Abaturiye umuhanda Gicumbi – Base barasaba indishyi z’ibyangijwe n’ikorwa ry’ umuhanda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Constantin Tuyishimire

Bamwe mu baturiye umuhanda wa Gicumbi-Base uri gukorwa n’abashinwa ku bufatanye n’akarere ka
Gicumbi baravuga ko umwaka ugiye gushira babaruriwe imitungo yangijwe n’imirimo yo gukora uyu
muhanda ariko kugeza ubu bakaba batarahabwa indishyi z’ibyabo byangijwe.
Aba baturage biganjemo abo mu mirenge ya Nyankenke, Miyove , na Byumba imwe mu mirenge
y’akarere ka Gicumbi uyu muhanda unyuzemo bavuga ko imitungo yabo yangijwe irimo
amazu,amashyamba,imyaka n’ibindi.Bagasaba ko ubuyobozi bw’akarere bwabakorera ubuvugizi
bakishyurwa kuko bategereje amaso agahera mu kirere.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yabwiye TV na Radio one ko muri iki cyumweru aba baturage baraba bishyuwe.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!