Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abasheshakanguhe barasaba amafaranga y’ingoboka aho gukoreshwa imirimo ivunanye

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bageze mu zabukuru batishoboye bafite imyaka 80 y’amavuko kuzamura bo mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’uko bakoreshwa imirimo y’amaboko muri VUP kandi bafite imbaraga nke. Bagasaba ko bahabwa inkunga y’ingoboka ihabwa abasaza n’abalecuru batishoboye.
Ubuyobozi bw’akerere buvuga ko butari buzi iki kibazo bugiye kugikurikira.
Aba bakecuru n’abasaza batishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bari mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko kuzamura bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko bakoreshwa imirimo y’amaboko isaba ingufu muri VUP nyama nta mbaraga bafiye ndetse nta n’abana bafite babasimbura muri iyi mirimo. Aba ni bamwe muri bo baganiriye na TV na Radio one tubasanze mu murenge wa Manyagiro.
Icyifuzo cy’aba baturage ngo ni uko ubuyobozi bwabafasha bakajya bahabwa inkunga y’ingoboka aho gukora imirimo badashoboye kandi batanafite uwayibafashamo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, Nkurunziza Safara umukozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana abakora imirimo y’ingufu muri VUP kandi bashaje bashakirwe ubundi bufasha.
Ubusanzwe amafaranga y’ingoboka ntahabwa umuntu ku giti cye ahubwo ahabwa umuryango nawo uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kandi ukaba nta muntu uwurimo ufite hagati y’imyaka 18 na 64 y’amavuko ushoboye gukora.
N’ubwo hari aho usanga hari umryango uba ugizwe n’abageze mu zabukuru gusa ntawe ushoboye gukora uwurimo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!