Ubukungu

Gicumbi: Abanyonzi barashinja abayobora koperative yabo COVEGI kunyereza asaga 900.000frws mu myaka ibiri

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bagize koperative y’abakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare COVEGI mu karere ka Gicumbi barashinja ubuyobozi bwayo kunyereza asaga ibihumbi magana acyenda y’u Rwanda(900.000frws) akomoka ku misanzu n’imisoro batanga.

Aba bavuga ko aya mafaranga yanyerejwe mu myaka ibiri ari yo 2017 n’uyu wa 2018 uri hafi kurangira.

Bamwe muri aba banyonzi bagaragaza ko kuva bagera muri iyi koperative nta musaruro bayibonyemo bakavuga ko kuyibamo ari ukubura uko bagira bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha mu gukurikirana umutungo wabo bemeza ko wanyerejwe.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bwa Koperative COVEGI kuvuga ku gushinjwa kwishyirira mu mifuka no kunyereza umutungo wa koperative,twahamagaye kuri telefone ngendanwa perezida wayo maze telefone ye ntiyacamo, niko kuvugana n’umucungamutungo wayo Mazimpaka Patric maze ntiyemeranya n’ibyo aba bakora akazi ko gutwara abagenzi ku magare bavuga.

Bamwe muri banyonzi bavuga ko kuba koperative zabo zidatera imbere biterwa ahanini no kuba abaziyobora bamwe baba bafite ubumenye buke n’ubushobozi buke mu micungire y’amakoperative ndetse no kuba hari abakunda kuyobora gusa bagasaba ko hajya hayobora ababifitiye ubushobozi.

Nzayiremye Tharcisse ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu karere ka Gicumbi we avuga ko basabye ubuyobozi bw’iyi koperarive kugaragaza imikoreshereze y’amafaranga kugira ngo nibigaragara ko hari abagize uruhare mu inyerezwa ry’umutungo bakurikiranwe bahanwe.

Kugeza ubu Koperative COVEGI mu myaka ine imaze ikora nta mutungo twavuga ko ifite ukurikije ibyo abayobozi bayo bavuga ari na byo abayigize baheraho babashinja kunyereza umutungo

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET