Umutekano

Gicumbi: Abantu batazwi baranduye ibishyimbo by’umuyobozi.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Yanditswe na Constantin Tuyishimire

Bamwe mu batuye mu kagaki ka Mulindi umurenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’urugomo ruhakorerwa. Ni nyuma y’aho kuwa Gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2017 abantu batazwi baranduriye umurima w’ibishyimbo by’umukuru w’umudugudu wa Rugenda muri aka kagali.

Umukuru w’uyu mudugudu Musabyemariya Philomene avuga ko ibishyimbo bye byari bigeze igihe cy’imiteja byaranduwe mu murima ungana na ares 6 aho ngo abagizi ba nabi bamugushije mu gihombo cy’amafaranga ibihumbi ijana (100,000Frws) gusa ngo ntabwo aza gucika intege zo gukomeza kuyobora abaturage.
Bamwe mu batuye uyu umudugugu bashingiye ku buremere bw’ibyabaye ku muyobozi wabo ndetse n’urugomo ruhakorerwa bifuza ko ubuyobozi ku bufatanye n’inzego z’umutekano bashyira imbaraga mu kurwanya ibikorwa nk’ibi kuko ngo hari n’igihe bikorerwa no ku matungo akicwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kaniga Bangirana Jean Marie Vianney avuga ko atari ubwa mbere igikorwa nk’iki cyo kurandura imyaka y’abayobozi kibaye ariko ngo ku bufatanye n’inzego z’umutekano bagiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane ababa bihishe inyuma y’uru rugomo.
Gusa benshi mu batuye uyu mudugudu wa Rugenda bifuza ko muri uyu mudugudu hacungirwa umutekano byihariye kuko ngo ari inzira n’indiri y’abo bita abarembetsi bazwiho gutwara no gucuruza ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’ibindi babikuye mu gihugu cya Uganda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET