Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abantu 16 banyweye ubushera bwanduye barembeye mu bitaro bya Byumba

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abantu 16 barwariye bikomeye ku bitaro bya Byumba mu karere ka Gicumbi
nyuma yo kunywera mu bukwe ubushera bivugwa ko bwanduye mu bukwe mu murenge wa Bwisige w’aka karere.

Ni mu gihe ku ikubitiro ku cyumweru ku kigo nderabuzima cya Mukono kiri muri uyu murenge kuri uyu wa mbere hari hakiriwe hafi 150 kuri ubu bari kugenda basezererwa hakaba hasigayeyo abantu 9.

Amakuru y’aba baturage bo mu murenge wa Bwisige mu karere ka Gicumbi banyoye ubushera mu bukwe bw’umuturanyi wabo bukabagwa nabi yamenyekanye kuri uyu wa mbere, ubwo ku kigo nderabuzima cya Mukono giherereye muri uyu murenge hakirwaga hafi 150 bafite ibimenyetso byo gucibwamo,kuribwa mu nda n’ibindi. Muri ubo umwe akaza guhita apfa.

Kuri ubu ku bitaro bya Byumba harwariye bikomeye abagera kuri 16 mu gihe abandi bagera ku 148 bari ku kigo nderabuzima cya Mukomo hasigayeyo 9 bonyine abandi basezerewe bamaze koroherwa.

Dr. Twizeyimana Jean de Dieu umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba akurikije ibizamini bya muganga bakoze avuga ko byatewe ahanini n’umwanda mu mibikire n’imitegurire y’ubu bushera.

Yaba bamwe mu barwaza n’ abarwayi banyoye kuri ubu bushera bukabamerera nabi bamwe barifuza ko ubushera bwacibwa cyangwa bukajya bupimwa mbere y’uko bunyobwa ndetse hakanabungwabukwa isuku yabwo.

Si ubwa mbere muri aka karere ka Gicumbi by’umwihariko mu bice bihana imbibi n’umuremnge wa Bwisige hagaragaye abanywa ubushera bukabatera ibibazo kugeza ubwo bamwe bapfa. Benshi bakaba batunga agatoki umwanda mu mitegurire yabwo. Bagasaba ko haba ubugenzuzi bwimbitse dore ko ikinyobwa cy’ubushera mu gice cy’amajyaruguru y’u Rwanda gifatwa nk’ikinyobwa gihuza inshuti n’abavandimwe mu birori mu bukwe ,mu miryango n’ahandi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET