Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abana bo mu muhanda barasaba kujyanwa mu ishuri

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bana bo mu muhanda baba mu mujyi wa Gicumbi baratakambira ubuyobozi ngo bafashwe kuva mu buzima bubi barimo bushobora kubagiraho ingaruka mbi .

Aba bana bavuga ko bari mu buzima bubi aho hari abarara hanze abandi bakikinga mu bizu bishaje cyane biba muri uyu mujyi byiganjemo imyanda.

Muri aba bana bagera kuri 30 benshi muri bo bari munsi y’imyaka 13 y’amavuko bavuga ko kurya biba bigoye,gukaraba cyangwa gusukura imyambaro yabo byo ntibajya batekereza ko bibaho bityo bigatuma barwara indwara zikomoka ku mwanda zirimo uruheri ku mubiri.

Aba bana baratakambira inzego z’ubuyobozi kugira ngo bafashwe bave mu buzima bwo mu muhanda bajyanwe mu ishuri ndetse banashakirwe icyo gukora.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo bugiye kwegera aba bana kugira ngo bakurwe muri ubu buzima bamwe banajyanwe mu miryango.

Gusa ngo kimwe mu bikomeje gutuma umubare w’abana bo mu muhanda wiyongera mu mujyi wa Gicumbi ni uko rimwe na rimwe hari igihe ubuyobozi bukoresha uburyo bubahutaza bubakuramo aho kubegera ngo babaganirize.

Icyakora iyo uganiriye n’aba bana usanga bafite inzozi z’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza habo mu gihe bakwitabwaho uko bikwiye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!