Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abamugariye ku rugamba barashinja inzego z’ibanze kubirengagiza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bamugariye ku rugamba basezerewe mu ngabo batishoboye bo mu mirenge ya Kaniga,Cyumba na Mukarange mu karere ka Gicumbi barasaba kubakirwa ndetse bakaninjizwa muri gahunda ya Girinka-munyarwanda nk’abandi baturage batishoboye.

Aba basezerewe mu ngabo barimo abasezerewe mu gisirikare cya RDF ndetse n’abahoze mu gisirikare cya Kera (FAR) bashinja inzego z’ibanze kuba zibirengagiza mu bikorwa bigenewe abaturage batishoboye kandi nabo batishoboye.

Uretse aba basaba kubakirwa no guhabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda hari n’abavuga ko bafite uburwayi bakuye ku rugamba kugeza ubu bifuza ko bafashwa kuvuzwa kuko bo ubwabo batabyishoboza.

Musifiwe Robert uhagarariye Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare ku rwego rw’intara y’amajyaruguru avuga ko hashyizweho uburyo bwo gukomeza gufasha abamugariye ku rugamba basezerewe mu gisirikare bafashwa kwiga imyuga; gusa akabasaba guhindura imyumvire bakabyaza umusaruro ubufasha bahabwa na Leta.

Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi harabarurwa abamugariye ku rugamba basezerewe mu ngabo bagera 139 mu gihe mu ntara y’amajyaruguru hose ari 423.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET