Ubukungu

Gicumbi: Abakuru b’imidugudu barishimira ubuvugizi bwatumye basubizwa amafaranga ya Mitiweri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nyuma yo gutegereza umwaka wose amafaranga bari baratanze birihira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de sante) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 kandi bishyurirwa na MINALOC, bamwe mu bakuru b’imidugudu y’akarere ka Gicumbi baravuga ko bayasubijwe nyuma yo kwitabaza itangazamakuru.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka wa 2018, ni bwo bamwe mu bakuru b’imidugudu 630 igize akarere ka Gicumbi babwiye TV na Radio One ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 basabwe kwitangira amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza baza gutegereza ko basubizwa amafaranga amaso ahera mu kirere.

Ni ikibazo cyatumye bamwe batangira no gukeka ko amafaranga yaba yarariwe dore ko buri mukuru w’umudugudu yatangirwaga umusanzu w’abantu 5 gusa.
Nyuma y’igihe kingana hafi n’umwaka bategereje,aba bakuru b’imidugudu barashima ubuyobozi n’itangazamakuru ryabakoreye ubuvugizi bagasubizwa amafaranga ya mitiweri batanze.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Gicumbi busezeranya aba bakuru b’imidugudu ko batazongera gutinda kubona amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. nk’uko Ndayambaje Felix ayobora akarere ka Gicumbi abivuga.

Aba bakuru b’imidugudu bavuga kandi ko nubwo bahabwa na MINALOC umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bakeneye n’inyoroshyangendo kugira ngo umurimo bakora w’ubwitange urusheho gukorwa neza kandi abaturage bahabwe servise nziza zihuse.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!