Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abakuru b’imidugudu barashinja ubuyobozi kwanga kubasubiza ayo batanze biyishyurira mitiweri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugihe ubusanzwe abakuru b’imidugudu mu Rwanda batangirwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, bamwe bo mu midugudu y’akarere ka Gicumbi baravuga ko ubuyobozi bw’aka karere ndetse n’ubw’imirenge bwabasabye kwiyishyurira uwo musanzu ariko amafaranga bakazayasubizwa kubera ko ngo atari yakaboneka,none ngo amaso yaheze mu kirere.

Bamwe muri bo mu midugudu 630 igize akarere ka Gicumbi baravuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 babwiwe ko bagomba kwiyishyurira mitiweri ariko bagahita basubizwa amafaranga; none ngo umwaka ugiye kurangira batarabwa ayo mafaranga batanze.

Ngo bitewe n’igihe bamaze bategereje,benshi muri bo batangiye gukeka ko amafaranga batanze yaba yarariwe bityo bagasaba ko bayahabwa bagakomeza kugira umurava n’ubwitange mu kazi biyemeje.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal we yemera ko habayeho uburangare aba bakuru b’imidugudu bagatinda gusubizwa amafaranga yabo gusa ngo bagiye kubikurikirana ku buryo bitarenze kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha birakemuka.

Kugeza ubu abakuru b’imidugudu bavuga ko batarasubizwa amafaranga batanze ni 36 kuri 630 bihwanye n’480,000frws kuko ngo abandi nyuma baje kwishyurirwa uko bisanzwe.

Uretse aba bakuru b’imidugudu, hari n’abunzi bagera kuri 26 kuri 910 bihwanye na 402,000 nabo batarazubizwa ayo batanze biyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 App

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!